Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yasabye urubyiruko gutinyuka rukayoboka ubuhinzi n’ubworozi kuko harimo amahirwe menshi kandi igihugu gikeneye kugira urubyiruko rugifasha mu kubona ibiryo bihagije kandi bifite ubuziranenge.
Yabigarutseho mu biganiro byahuje urubyiruko ruri mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi n’urushaka kuyoboka urwo rwego nka rumwe mu rufatiye runini ubukungu bwa Afurika. Ni ibiganiro byateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku iterambere…
Read more






