Gukorwaho n’umugore bifasha umugabo gukira indwara zirimo umuvuduko w’amaraso – Ubushakashatsi

360 f 263985005 ei4fnd2lg0kwelfbcksuuofptypk2xuw

Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara bwerekanye ko gukorwaho n’umugore mu buryo bwuje urukundo n’impuhwe bishobora kugira uruhare rukomeye mu gukiza cyangwa kugabanya uburibwe n’umunaniro ku bagabo.

Nk’uko abashakashatsi babigaragaje, mu gihe umugabo ari mu bihe by’umunaniro cyangwa afite ‘stress’, gukorwaho n’umugore we cyangwa uwo akunda bigabanya cyane ibipimo by’umutima n’umuvuduko w’amaraso, bigatuma agira ituze no kwiyumva neza.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Ibi byagaragajwe binyuze mu igeragezwa ryakozwe n’abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe, aho basanze abagabo bakoranyweho impuhwe n’abagore babo bagira ibihe bike byo guhangayika ugereranyije n’abatarabona ubwo bufasha.

Umwe mu bashakashatsi yagize ati: “Uko umuntu yakirwa, agakorwaho n’undi mu buryo bwuje urukundo, bigira ingaruka nziza ku mubiri no ku mutima. Umugore ashobora kuba umuti w’umugabo mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.”

happy romantic couple hugging summer field 1157 49819

Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko ukorwaho mu buryo bworoheje n’umugore mu gihe cy’agahinda cyangwa uburwayi bishobora kugabanya ububabare, bigafasha umugabo kongera kugira imbaraga no kwiyumvamo amahoro.

Abahanga bemeza ko ibi bigaragaza akamaro k’umubano mwiza hagati y’abashakanye, kandi ko urukundo rutavugwa ahubwo rugaragarira mu bikorwa n’imyitwarire y’urukundo.

Src: StudyFinds.org

hand writing with pen black glyph icon vector (1)

@jeyponly

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)