Miss Muyango yasubije KNC wavuze ko ‘Guhostinga’ ari uburaya kandi arakazi

1769158429108uwase muyango 1769158190172

Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Miss Photogenic mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yumvikanishije ko atemeranya n’imvugo ya Kakooza Nkuriza Charles (KNC) wavuze ko akazi kazwi nko ‘guhostinga’ ari uburaya.

Ibi Muyango yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mbere y’uko yerekeza mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi, aho yagiye kuyobora igitaramo kizahuza abahanzi barimo Bruce Melodie na Sheebah Karungi, giteganyijwe ku wa 7 Werurwe 2026.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Werurwe 2026, Muyango yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, atangira urugendo rwerekeza i Burayi, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje impaka ku bijyanye n’akazi ko ‘guhostinga’, gakunze gukorwa n’abakobwa benshi mu birori n’ibitaramo.

Mu minsi ishize, KNC washinze ikipe ya Gasogi United, yumvikanye kuri Radio/TV1 ayobora, avuga ko kuri we ‘guhostinga’ ari uburaya. Iyi mvugo ye yakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayishyigikiye abandi bakayamagana.

Ni amagambo atarakiriwe kimwe, cyane cyane n’abakora aka kazi bavuga ko ari umwuga wemewe kandi ubatunze.

Agaruka kuri ayo magambo, Muyango yavuze ko atishimiye uburyo aka kazi kagereranywa n’uburaya, ashimangira ko nta muntu ukwiye kuninura cyangwa gutesha agaciro umurimo w’undi.

Yagize ati “Ni tukajye dusebya ibintu abantu bakora, sibyo. Kubera ko nanjye Muyango ntabwo ndi hasi ku buryo ntashobora kugenda ngo nshake ikintu kwa KNC nza nkavuga kandi kikamenyekana, rero ntabwo ari uko njyewe nteye. (Gusa) ntabwo twemeranya.”

1769158143150uwase muyango 1769157994490

Mu magambo ye, yumvikanishije ko buri wese akwiye kubahwa ku murimo akora, cyane cyane iyo ari akazi kemewe n’amategeko kandi kagamije gutanga serivisi mu birori no mu bitaramo.

Iyi ngingo ya ‘guhostinga’ yakomeje kuvugisha benshi, aho bamwe bagaragaza ko hari abitiranya aka kazi n’imyitwarire y’abantu ku giti cyabo, mu gihe abandi basaba ko habaho gutandukanya umwuga n’imyitwarire y’umuntu.

Ku ruhande rwa Muyango, agaragaza ko akazi ko kuyobora ibirori (MC/Host) ari umwuga ukeneye ubunyamwuga, icyizere no kumenya guhuza abantu, kandi ko atari byiza kuwusiga icyasha rusange.

Mu gihe impaka zigikomeje, ikigaragara ni uko iyi mvugo ya KNC yateje ibiganiro bigari ku gaciro n’isura by’umurimo wa ‘hostess’ mu Rwanda, aho bamwe basaba ko hafatwa umwanya wo kuwusobanukirwa kurushaho, aho kuwucira urubanza rusange.

Ku rwego mpuzamahanga, akazi ko hosting/hostess (Event Hosting & Brand Promotion) gafatwa nk’umwuga wemewe kandi ugenzurwa n’amategeko, atari ikintu gifitanye isano n’uburaya nk’uko hari abajya babivuga.

Ku rwego mpuzamahanga, ntibavanga umwuga n’imyitwarire bwite y’umuntu. Niba hari umuntu ukoresha nabi amahirwe ari mu kazi, afatwa nk’umuntu ku giti cye, ntibifatwe nk’isura rusange y’umwuga.

1772660698611uwase muyango 1772658906061

Nubwo ari umwuga wemewe, hari ibihugu byagiye bigira impaka ku buryo bamwe mu bakoresha ‘abahostess’ bibanda ku isura kurusha ubushobozi.

Ku rwego mpuzamahanga, guhostinga si uburaya, ahubwo ni umwuga wo mu rwego rw’imyidagaduro, itumanaho n’ikorwa ry’ibirori.

Impaka zishobora kubaho bitewe n’imyumvire y’abantu cyangwa umuco runaka, ariko mu mategeko no mu mikorere isanzwe, ni akazi kemewe kandi gafite agaciro ku isoko ry’umurimo ku Isi.

1772660834085uwase muyango 1772660755137

Mu gihe impaka zikomeje ku mbuga nkoranyambaga, Muyango yasobanuye ko ‘guhostinga’ ari umwuga usaba ubunyamwuga n’icyizere, asaba abantu gutandukanya umwuga n’imyitwarire y’umuntu ku giti cye

Miss Muyango yahagurutse i Kigali yerekeza i Burayi aho agiye kuyobora igitaramo kizahuza Bruce Melodie na Sheebah Karungi i Brussels, mu gitaramo gitegerejwe n’Abanyarwanda n’inshuti z’umuziki nyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi

hand writing with pen black glyph icon vector (1)

@jeyponly

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)