Abanyarwanda bari muri UAE na Bahrain basabwe kwiyandikisha bagahabwa ubufasha bakanitabwaho

img 20230805 wa0058
1772627009534img 4293

Abanyarwanda bari muri UAE na Bahrain basabwe kwiyandikisha bagahabwa ubufasha bakanitabwaho Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE] yahamagariye Abanyarwanda bari muri iki gihugu n’abari muri Bahrain muri gahunda z’ubukerarugendo babuze uko bava muri ibyo bihugu kwiyandikisha kugira ngo bahabwe ubufasha.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Ni ibikubiye mu itangazo iyi Ambasade yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko iri gukurikiranira hafi ibijyanye n’umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko mu bihugu bya  Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain, aho ifite inshingano zo kureberera inyungu z’Abanyarwanda bahatuye cyangwa bahagenda.

Iyi Ambasade yemeje ko kugeza ubu Abanyarwanda bose bari muri UAE no muri Bahrain bari amahoro, kandi ko nta makuru agaragaza ko hari uwagize ikibazo cy’umutekano.

img 20230805 wa0060

Yavuze ko itsinda rya Ambasade n’abandi babishinzwe bari kuvugana bya hafi n’Abanyarwanda bari muri ibi bihugu ndetse rikaba ririmo rirakorana bya hafi n’inzego zibishinzwe mu bihugu barimo, hagamijwe gutuma serivisi zikenerwa zibageraho ku gihe no kubaba hafi mu bihe byose.

Ambasade yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kuba maso no kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’umutekano zo mu bihugu barimo, birinda amakuru adafite gihamya ashobora guteza urujijo.

img 20230805 wa0058

By’umwihariko, yahamagariye Abanyarwanda bariyo muri gahunda z’ubukerarugendo babuze uko bava muri iki gihugu kwiyandikisha kugira ngo bahabwe ubufasha.

Ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati birimo Qatar, Dubai, Bahrain n’ibindi byafunze ibirere byabyo bitewe n’uko Iran irimo irarasa muri ibi bihugu ahari inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayigabyeho ibitero ifatanyije na Israel.

img 6475
1772626224394IMG 4289
hand writing with pen black glyph icon vector (1)

@jeyponly

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)