DJIHAD,NESTA,K JOHN,XAVIER BAKATIWE IMYAKA 3 NURUKIKO RW’IBANZE RWA KICUKIRO

DJIHAD,NESTA,K JOHN,XAVIER BAKATIWE IMYAKA 3 NURUKIKO RW’IBANZE RWA KICUKIRO

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Nyuma yo kuburana mu mizi ku cyaha bacyekwagaho cyo gukwirakwiza amashusho yerekeye imikoreshereze y’ibitsina, abakubiye muri dosiye y’ikirego cy’umuhazi Yampano bamaze gukatirwa.

Kuri uyu Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Kwizera Papy Nestor uzwi nka Papy Nesta, Ishimwe Francois Xavier na Kalisa John uzwi nka K John.

Icyakora Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man yagizwe umwere ku cyaha cyo gusakaza no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ya Yampano.

Icyo urukiko rwagendeyeho:

Kuri Djihad, umucamanza yavuze ko kuba afite urubuga rwe yishingiye rurimo abantu 989 kandi hasangijwemo ayo mashusho, yatanze urubuga rwakorewemo ibyaha.

Ikindi ni uko kuba Djihad yarafashe agace gato gatangira amashusho ‘screenshot’ akagashyira kuri ‘status’ ye akanagakoresha mu biganiro, bishimangira ko yari afite umugambi.

Ishimwe Francois Xavier yari afite muri telefoni amashusho ya Yampano n’umugore we batera akabariro kandi akajya ayakwirakwiza muri Groups za WhatsApp bigize icyaha cyo gukwirakwiza.

Kwizera Nestor kuba yaratse amashusho ya Yampano, yarangiza na we akayaha Kalisa John bigize icyaha cyo gukwirakwiza.

Urukiko rwasobanuye ko nubwo yavuze ko yatse ayo mashusho ashaka kuyareba ariko akaba yarayakwirakwije, bigize icyaha.

Kuri Kalisa John, Urukiko rwavuze ko kuba yarasabye amashusho ariko akayereka n’abandi bigize icyaha.

Umucamanza kandi yategetse ko Ishimwe Patrick Pazzoman “agizwe umwere”. Yerekanye ko nubwo muri telefoni ye, harimo amashusho ya Yampano, Ubushinjacyaha ntibugaragaza uko yagezemo kandi ko hari umunyamakuru wayamwatse amusubiza ko ntayo afite.

Ikindi kandi Ubushinjacyaha ntaho bugaragaza uwo yaba yaroherereje ayo mashusho.

pazzo mn yagizwe umwere ahita arekurwa mugihe benshi baribaziko k john ariwe wabaye umwere gusa nawe yongewe arafatwa @jeyponly

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)