UMUNYAMAKURU KAZI GLORIA MUKAMABANO YASEZEYE UMWUGA WITAGANZAMAKURU AVUYE KURI RBA

UMUNYAMAKURU KAZI GLORIA MUKAMABANO YASEZEYE UMWUGA WITAGANZAMAKURU AVUYE KURI RBA

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Umunyamakuru Gloria Mukamabano, wamenyekanye cyane asoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda yasezeye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nyuma y’imyaka icyenda.

Amakuru UTMS yamenye ni uko Gloria yasezeye kuri RBA kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026, asiga amateka mu itangazamakuru ry’u Rwanda, aho yari amaze kwigaragaza nk’umwe mu banyamakuru bubashywe kandi bafite ubunararibonye.

Mu butumwa yageneye bagenzi be n’ubuyobozi bwa RBA, Gloria yashimiye ibihe byiza n’amasomo yakuye muri iki kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Yagize ati: “Nyuma y’imyaka 9 maze muri RBA, ndashaka gushimira buri wese n’ubuyobozi bwa RBA ku bw’ubufasha n’icyizere mwampaye muri uru rugendo

Yakomeje agaragaza ko imyaka yari amaze muri RBA yamusigiye byinshi by’ingenzi mu buzima bwe bw’umwuga n’ubusabane.

Ati: “Amasomo, ubushuti n’imikoranire twubakanye n’ibindi twahuriyemo bizankomeza. Mu gihe ndi gutera indi ntambwe, nzakomeza gufata iki gice cy’ubuzima nk’ikidasanzwe kuri njye.”

Gloria yari asanzwe ari umwe mu basomyi b’amakuru bakurikirwa cyane kuri Televiziyo Rwanda, ndetse ari n’umuyobozi wa Televiziyo KC2.

Mbere yo kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru, Gloria Mukamabano yari yaragerageje no mu muziki.

Ku rubuga rwa YouTube hagaragara indirimbo zitandukanye yakoranye n’abahanzi barimo umuraperi Fireman, aho bakoranye igihe kinini mu mishinga itandukanye y’umuziki.

Ibi byatumye benshi bamumenya mbere nk’umuhanzi, nyuma aza kwinjira mu itangazamakuru aho yaje kubaka izina rikomeye mu gusoma amakuru no kuyobora ibiganiro kuri Televiziyo Rwanda.

Umunyamakuru Robert Cyubahiro wa Magic FM, bakoranye igihe kinini kuri Televiziyo Rwanda, yamugeneye ubutumwa bwo kumwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya agiyemo.

Abinyujije kuri konti ye ya X, yagize ati “Byabaye icyubahiro gikomeye gukorana nawe, Gloria Mukamabano. Mu gihe nakoreraga kuri Televiziyo, ntiwari umukozi mugenzi wanjye gusa, waranyoboye, untera imbaraga zo gukora neza kurushaho, kandi umfasha gukura mu mwuga. Nzahora nshimira amasomo wampaye n’ikiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya mu gitondo twahuriragamo. Ibyiza byose Nshuti yanjye!”

Ubutumwa bwe bwagaragaje ko Gloria atari umukozi gusa, ahubwo yari n’umujyanama n’umuntu wagize uruhare mu kuzamura urwego rw’abo bakoranaga.

Gloria Mukamabano yasezeye kuri RBA nyuma y’imyaka 9 ayikorera, ashimirwa uruhare yagize mu kuzamura urwego rw’itangazamakuru kuri Televiziyo Rwanda

Nyuma y’imyaka icyenda muri RBA, Gloria Mukamabano yafashe icyemezo cyo gutera indi ntambwe, asiga amateka muri KC2 no mu isomwa ry’amakuru kuranashimira byumwihariko abakozi bakoranye nabayobozi biwe bamufashije murugendo rwe rwitangazamakuru

akaba agiye kwerekeza muri america aho asanze family ye umugabo nabana 2

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)