Umukino utegerejwemo Messi na Yamal ushobora gusubikwa kubera kutumvikana

1773428046222img 4815

Umukino ukomeye wa Finalissima utegerejwemo Lionel Messi na Lamine Yamal ushobora gusubikwa nyuma y’uko habayeho kutumvikana kuri Stade izawakira.

Uyu mukino uhuza ikipe yegukanye igikombe cy’Umugabane w’Iburayi cya Euro na Copa Amerika ukaba uzahuza ikipe y’igihugu ya Argentine na Espagne kuri iyi nshuro. 

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Ubusanzwe wari kuzabera muri Doha mu gihugu cya Qatar, ariko kubera ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwo hagati , hafashwe icyemezo cyo kuwimura.

Nyuma y’aho, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi UEFA no muri Amerika  y’Epfo,CONMEBOL byatekereje ko wakinirwa kuri Santiago Bernabéu Stadium, ikibuga cya Real Madrid giherereye i Madrid muri Spain.

Icyakora, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentin ntiryabyemeye. Perezida waryo Claudio Tapia yavuze ko yifuza ko uyu mukino wabera ku kibuga cya Estadio Monumental cy’ikipe ya River Plate giherereye i Buenos Aires muri Argentine. 

1772772875957img 4376

Tapia yavuze ko badashaka ko Spain ibona amahirwe yo gukinira mu rugo, ari na yo mpamvu bashyigikiye ko umukino wabera muri Argentina.

Kuri ubu ibitangazamakuru  bitandukanye byanditse ko kuri ubu hari amahitamo atatu ari kuganirwaho hagati ya UEFA na CONMEBOL. Ayo nu ukuba umukino wabera kuri Santiago Bernabeu,kuba umukino wasubikwa cyangwa gushaka undi mujyi wakwakira umukino, nko muri Lisbon muri Portugal cyangwa i Roma mu Butaliyani.

Ariko kubona ikibuga kiboneka mu gihe gito gisigaye mbere y’uko amakipe ahura biracyari ikibazo, ari na yo mpamvu amahirwe menshi ari uko umukino wasubikwa.

  • Related Posts

    Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

    Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

    Read more

    U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

    Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

    Read more

    You Missed

    Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

    Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

    U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

    U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

    Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

    Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

    Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

    Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

    Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

    Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

    Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

    Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)