
Nyuma y’uko amatike y’igitaramo cya King James witegura kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki ashize burundu ku isoko mu minsi itatu gusa yari amaze agurishwa, abafana be batabashije kugura bakomeje kurira ayo kwarika
Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!Bamwe mu bafana ba King James batabashije kugura amatike bigabye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko hakwiye kugira igikorwa nabo bakarebwaho kuko bifuza gutaramana n’uyu muhanzi.
Bamwe bari gusaba ko King James yabemerera hagategurwa umunsi wa kabiri w’igitaramo cye muri BK Arena cyane ko hari benshi batabashije kugura amatike bakwishimira guhabwa andi mahirwe.
Abavuga ibi babishingira ku kuba igitaramo cya King James kiri ku wa 1 Kanama 2026 hakazaba ari ku wa Gatandatu, bivuze ko ashyizeho igitaramo cya kabiri cyaba ku Cyumweru tariki 2 Kanama 2026.
Uretse aba, hari abari gusaba ko iki gitaramo cyakwimurwa kikajyanwa muri Stade Amahoro kuko ari yo ijyamo abantu benshi ku buryo abakunzi bose b’uyu muhanzi babona aho bataramira bisanzuye.
Uretse aba, hari n’abavuga ko niba ibyo byose byanze, hategurwa uburyo bwizewe iki gitaramo cyazafatwa amashusho kiri kuba ‘live’ abantu bakishyura kugikurikira byibuza ntibabure byose.
Mu kiganiro na IGIHE, Bruce Intore uri gufasha King James gutegura iki gitaramo, yavuze ko nabo batunguwe bikomeye n’uburyo amatike yaguzwemo agahita ashira ku isoko.
Yavuze ko bagiye kwicara bakareba icyo gukora bakabona gufata umwanzuro, icyakora ahamya ko nabo bafite abantu benshi bakomeje kugaragaza ko amatike yabashiriyeho.
Ati “Nibyo natwe hari abantu benshi bari kutubwira ko bahuye n’ikibazo cy’uko amatike yabashiriyeho, tugiye kwicara turebe icyo gukora ariko aka kanya byangora kukubwira ngo ni iki cyangwa kino.”
Amatike y’igitaramo cya King James yashize nyuma y’iminsi itatu gusa ashyizwe ku isoko. Igitaramo cye kizaba ku wa 1 Kanama 2026.

Amatike y’igitaramo cya King James yashize nyuma y’iminsi itatu gusa ashyizwe ku isoko






