Aimable Karasira wari urangije igihano cy’igifungo yitabye Imana

1778135974729aimable

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororero (RCS) rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba wamenyekanye nka Prof. Nigga yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, rivuga ko Karasira Aimable yajyanywe ku bitaro bya Nyarugenge, “nyuma yo gufatwa anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti ye y’uburwayi asanganywe, cyagenwe na muganga.”

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Rivuga ko “RCS itegereje Raporo y’abaganga, ku cyateye uru rupfu.”

Amakuru avuga ko Karasira Aimable yafashe ingano irengeje igipimo cy’imiti ye y’uburwayi bwo mu mutwe yari asanganywe. 

Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yari yasoje igihanno cye cy’igifungo cy’imyaka itanu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, ndetse yitegura gusohoka mu igororero rya Mageragere.

Uyu mugabo yari yakatiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 y’u Rwanda ahamijwe icyaha cyo gukurura amacakubiri, nk’uko byatangajwe n’Urukiko.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruherereye i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwavuze ko Karasira adahamwa n’ibyaha bitatu mu byo yaregwaga n’ubushinjacyaha, ibyo ni;

Icyaha cyo guhakana Jenoside, Icyaha cyo guha ishingiro Jenoside, n’icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Urukiko rwatangaje ko ibirego bibiri by’ubushinjacyaha bitakiriwe. Ibyo ni; Ikirego cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, N’icyaha cy’iyezandonke

Icyaha cyamuhamye cyo gukurura amacakubiri gishingiye ku kiganiro yatanze kuri YouTube tariki ya 23 Gicurasi (5) 2021. Yafunzwe hashize iminsi irindwi nyuma y’icyo kiganiro kiri mu byashingiweho aregwa n’ubushinjacyaha.

40540c65 931d 41c2 8f23 27a11c8ee0df.jpg

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororero (RCS) rwatangaje ko Aimable Karasira yapfiriye mu bitaro bya Nyarugenge i Kigali

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)