UMUNYAMAKURU AKABA NUMUHANZI UNCLE AUSTIN YASEZEYE UMWUGA WITANGAZAMAKURU

UNYAMAKURU AKABA NUMUHANZI UNCLE AUSTIN YASEZEYE UMWUGA WITANGAZAMAKURU

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Umunyamakuru UNCLE AUSTIN yaramaze igihe kingana nimyaka 26 mumwuga witangazamakuru aho yabitangiye akiri muto yiga muri secondary school aho yatangazaga amakuru mucyigo nyuma yokuva mugihugu cya Uganda yagize uruhare rukomeye cyane mumuziki nyarwanda aho yazamuye abahanzi benshi batandukanye barimo Marina deborah na Phil emon Bravan nabandi benshi cyane

agaruka kurugendo rwe rwumuziki yavuzeko kuba umunyamakuru haribyinshi cyane byafashije mubikorwa bye byumuziki aho kwamamaza byamworoheraga cyane ugereranyije nabandi bahanzi

Mu kiganiro na Isango Star, Uncle Austin yavuze ko hari igihe cyageze abanyamakuru bagenzi be banga gukina indirimbo kubera ko ari umunyamakuru.

Ati “Ariko hano mu gihugu uzumva abantu benshi cyane cyane abari mu myidagaduro apana abaturage bumva umuziki abantu ahubwo bari muri ‘industry’ bazumva ko… Hari igihe cyageze ukumva abanyamakuru bamwe na bamwe ku yandi ma Radio banga gucuranga indirimbo zanjye kuko ngo ndi umunyamakuru.”

Uncle Austin yanavuze ko hari imyaka myinshi atahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, kubera ko abanyamakuru bagenzi be bangaga kumutora bavuga ko ari umuhanzi akaba n’umunyamakuru.

Ati “Kuvuga ko nikina ni ubumenyi bucye bwa bamwe bagiye mu itangazamakuru batabizi. Kandi urabizi kumenyekana (kugaragara) ni ikintu cyingenzi.”

Yatanze urugero avuga ko hari abahanzi bakomeye barimo Nicki Minaj, Nameless, Juliana Kanyomozi, Bebe Cool, Burna Boy n’abandi banakoze itangazamakuru.

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo umuntu yaba akora kuri Radio agakora indirimbo nziza bitayibuza gutambuka.

Yanavuze ko hari ingeso yo kubona hadutse umuhanzi, abantu bagatangira gusaba abahanzi bakuru kumubererekera. Ibi ngo siko byakagenze.

Austin yatanze urugero avuga ko ubwo Usher Raymond yinjiraga mu muziki atigeze akuraho ubunini bwa R Kelly, Beyonce atakuye ubuhangange bwa Mariah Carey n’abandi bagiye binjira mu muziki ariko bagakomeza kubana neza na bakuru babo.

yagize uruhare rukomeye mukuzamura imano zarizihishwe anabereka uko akazi gakorwa bityo abera icyitegerezo benshi cyane umuziki nitangazamakuru byamubyariye imyuga kuruhande itandukanye aho yanashinze bar ,resto iherereye kicukiro sonatube

Uncle Austin afatwa nk’umwe mu bahirimbaniye iterambere ry’umuziki w’u Rwanda, wisunze impano ye yo kuririmba akazamura benshi akanisunga itangazamakuru akoze mu gihe cy’imyaka irenga 26 agafashe benshi. aho yasezeye itangazamakuru yakoraga kuri kiss fm.

@jeyponly

Related Posts

Ikaze muri Trobriand, aho abaturage bahinduranya abagabo n’abagore uko babishatse

Umugabo aba ashobora guhindura umugore cyangwa umugore agahindura umugabo igihe cyose ashakiye. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe! Gucana inyuma ntibizwi kuri ibi birwa, abana babonwa…

Read more

Hagaragajwe uburyo Amerika yarashe ku basivile ba Iran ibigambiriye

Raporo nshya yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye zibizi, igitero cya missile zitageragejwe ngo harebwe ingaruka zazo, ku basivile bo Mujyi wa Lamerd mu majyepfo ya Iran, benshi…

Read more

You Missed

Ikaze muri Trobriand, aho abaturage bahinduranya abagabo n’abagore uko babishatse

Ikaze muri Trobriand, aho abaturage bahinduranya abagabo n’abagore uko babishatse

Hagaragajwe uburyo Amerika yarashe ku basivile ba Iran ibigambiriye

Hagaragajwe uburyo Amerika yarashe ku basivile ba Iran ibigambiriye

U Rwanda ruraza gutungurana- Abakinnyi b’Amavubi nyuma yo kwegukana FIFA Series i Kigali

U Rwanda ruraza gutungurana- Abakinnyi b’Amavubi nyuma yo kwegukana FIFA Series i Kigali

Colds Solutions Rwanda yafunguye ikigo gitunganyirizwamo imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga

Colds Solutions Rwanda yafunguye ikigo gitunganyirizwamo imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga

Ibyo wamenya ku bihugu bitanu bitabarizwa muri Loni

Ibyo wamenya ku bihugu bitanu bitabarizwa muri Loni

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko guha umurongo imikorere y’amadini n’amatorero mu Rwanda bitagamije kuyatoteza ahubwo bizatuma akora neza inshingano zayo aho kuba urwaho rw’abiba abaturage.

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko guha umurongo imikorere y’amadini n’amatorero mu Rwanda bitagamije kuyatoteza ahubwo bizatuma akora neza inshingano zayo aho kuba urwaho rw’abiba abaturage.