
INDEGE YA MTN IRIGUKORA MURI TOUR DU RWANDA YINJIWEMO NIBISAMBO INYAMIRAMBO
Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!Ninyuma gato yuko isigantwa rwahagurukaga ihuye rwerekeza kigali mumvura nyinshi cyane yatumye abari bayirinze bajya kugama abandi bahungu 3 bataramenyekana imyirondoro baza bayinjiramo Amakuru ahari nuko nabyangiritse cyane abandi barigukurikirantwa


Umunya-Brazil Bravo Ribeiro ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Development Team yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026 ni bwo Tour du Rwanda 2026 yakomeje hakinwa agace ka Karindwi kavuye i Musanze kerekeza mu mujyi wa Kigaki kur Kigali Pele Stadium banyuze i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 147,2.
Kugeza kuri uyu munsi hari hasigayemo abakinnyi 67 muri 84 batangiye nyuma y’uko abandi bagiye bavamo bitewe n’impamvu zitandukanye. Nk’uko bisanzwe, abakinnyi babanje kugenda ibilometero 3.1 bitabarwa.

Reuben Thompson wa Lotto-Groupe Wanty yaje kujya imbere ubundi ku kilometero cya 30 Novak na Parrera ba Movistar Devo Team nabo bamusangayo.
Reuben Thompson yegukanye ya Sprint yatangiwe ku kilometero cya 40, yegukana amanota y’Umusozi wa Tetero n’ay’umusozi wa Gicumbi yatangiwe ku kilometero cya 83.
Ba bakinnyi batatu bari bari imbere bakomeje gushyiramo intera hagati yabo n’igikundi kugeza n’aho hagiyemo iminota ibiri. Mu bilometero 30 bya nyuma iyi ntera yatangiye kugabanyuka.

Umunyarwanda waje hafi ni Masengesho Vainqueur wa Benediction Banafrica Team waje ku mwanya wa 16 akaba yasizwe amasegonda 30 n’uwa mbere.
Kretschy Moritz wa NSN Development Team ni we wakomeje kwambara mwambaro w’umuhondo. Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Niyonkuru Samuel wa Team Amani akaba ari ku mwanya wa 17 aho asigwa iminota itanu n’amasegonda 51 izakomeza ejo kuw 1.






