Ibintu 5 byafashije King James guca agahigo mu Rwanda mu kugurisha amatike yose mu minsi itatu “Sold Out”

17780497690921772986134212eap rwanda 1772986082914

Mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, si kenshi wumva inkuru y’igitaramo gishyirwa ku isoko, amatike agashira mu minsi mike cyane, kandi hakiri amezi menshi ngo kibe. Ni ibintu bisaba izina rikomeye, icyizere cyubatswe igihe kirekire, ndetse n’umubano wihariye hagati y’umuhanzi n’abakunzi be.

Ibi ni byo byabaye kuri King James, umuhanzi umaze imyaka 20 mu muziki, aho amatike y’igitaramo cye gitegerejwe ku wa 1 Kanama 2026 muri BK Arena yashize ku isoko mu minsi itatu gusa. Ni igikorwa cyahise gihinduka inkuru ivugwa cyane, gishyira uyu muhanzi mu cyiciro cy’abashobora kuzuza ibitaramo batabanje kubyigisha abafana babo.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Ni igitaramo kizaba umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rwe rurerure mu muziki, ndetse no gutaramana n’abakunzi b’ibihangano bye bakomeje kumushyigikira kuva agitangira kugeza uyu munsi.

Mu butumwa bw’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, King James yumvikana atumira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange muri iki gitaramo, avuga ko ari umwanya udasanzwe kuri we mu rugendo rwe rw’umuziki.

Yagize ati: “Iki n’icyo gihe cyo gukora igitaramo cy’imyaka 20 maze mu muziki. Nifuzaga kubatumira ni tariki 1 Kanama 2026, nizeye ko muzaza tukaririmbana cyane.”

Nyuma y’imyaka 20 amaze mu muziki, King James akomeje kugaragara nk’umuhanzi ufite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, aho indirimbo ze zakomeje kuramba mu mitima y’abakunzi b’umuziki, bigatuma igitaramo cye cyo kwizihiza uru rugendo gitegerejwe n’imitima myinshi.

Ariko se ni iki kiri inyuma y’iyi ntsinzi idasanzwe mu mateka y’umuziki w’u Rwanda. InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu bitanu byafashije King James.

1.Igitaramo cyahindutse amateka kubera insanganyamatsiko yihariye

Hari igitaramo kiba kigamije gushimisha abantu, ariko hakaba n’igihe kiba gifite igisobanuro kirenze ibyo. Icya King James kiri muri icyo cyiciro cya kabiri.

Kwizihiza imyaka 20 mu muziki si ibintu bisanzwe. Ni urugendo rwatangiye mu bihe bitari byoroshye, rurangwa no gushidikanya ku isoko, ariko rurangira rugaragaje intsinzi n’ubuhamya bw’uko impano iherekejwe n’akazi ishobora kugera kure.

Abakunzi b’umuziki ntibaguze amatike gusa ngo bazaze kureba igitaramo, bayaguze nk’abaje kwizihiza amateka, nk’abashaka kuba abahamya b’urugendo rw’umuhanzi wabaye igice cy’ubuzima bwabo.

2.Indirimbo zarenze kuba ‘hits’, ziba inkuru z’ubuzima bw’abantu

Iyo uvuze King James, benshi bahita bibuka indirimbo zababaye hafi mu bihe bitandukanye; urukundo, kwibura, kwishimira ubuzima cyangwa kwiyubaka.

Indirimbo nka “Meze Neza,” “Nyuma Yawe,” “Niki Utabona” n’izindi, ntabwo zakunzwe gusa kuri Radiyo cyangwa mu tubyiniro, ahubwo zinjiye mu mitima y’abantu. Hari abazifatanya n’inkuru z’urukundo rwabo, abandi zikabibutsa ibihe by’ubuzima batakwibagirwa.

Iyo umuhanzi ageze kuri urwo rwego, abafana be ntibaba bagura itike ku ndirimbo gusa, ahubwo bayigura ku mateka yabo bwite ahuriye kuri izo ndirimbo.

3.Icyizere cyubatswe ku rubyiniro: abantu bagura bazi ibyo bagiye kubona

Mu myidagaduro, hari igihe kwamamara biba bidahagije, icyo abantu bashaka ni ukumenya niba uzatanga igitaramo cyiza.

King James amaze igihe agaragaza ko ari umwe mu bahanzi bashobora gutanga ‘Live Performance’ yizewe. Uruhare rwe  bitaramo bikomeye, birimo na MTN Iwacu Muzika Festival, rwamwubakiye izina ry’umuhanzi utajya atenguha ku rubyiniro.

Ni yo mpamvu kugura itike byabaye nko gushora imari mu kintu kizwi neza, abantu baguze bazi ko batazicuza.

4.Imbuga nkoranyambaga zahinduye amateka ye ay’iki gihe

Nubwo amaze imyaka 20 mu muziki, King James ntiyagumye mu mateka ya kera gusa.

Ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, indirimbo ze zongeye kubaho ubuzima bushya. Urubyiruko rwatangiye kuzikoresha mu mashusho, kuzikoraho ‘challenges’ no kuzibyina, bituma zongera gukundwa n’abo mu gisekuru gishya.

Ibi byazanye ihuriro ry’ibisekuru bibiri, abamaze igihe bamukunda n’abari kumumenya bwa mbere. Iyo ibyo bibaye, igitaramo kiba igikorwa cyagutse kirenze abafana basanzwe.

5.Isura nziza n’umwihariko wo kuguma kure ya ‘drama’

Mu gihe bamwe mu bahanzi bagiye bagaragara mu nkuru z’ibibazo cyangwa impaka, King James we yakomeje kubaka izina rishingiye ku buhanga n’imyitwarire.

Kuba ataragiye agaragara mu makimbirane cyangwa inkuru zitari nziza, byatumye agira icyizere mu bantu benshi, harimo abafana, ibigo n’inzego zitandukanye.

Ibi byiyongeraho kuba yarakoranye n’abahanzi benshi, cyane cyane ab’ikiragano gishya, bituma aguma ari umuhanzi uhuza ibisekuru. Album umunani afite na zo zigaragaza umurage ukomeye w’umuziki umaze igihe.

Inkuru irenze igitaramo: ni urugendo rw’imyaka 20 rwatanze umusaruro

Ibyabaye kuri King James si igitangaza cyabaye mu ijoro rimwe. Ni umusaruro w’imyaka 20 yo gukora, kwihangana no gukomeza kwegera abakunzi b’umuziki.

Amatike yashize ku isoko mu minsi itatu gusa ni ikimenyetso cy’uko uyu muhanzi atagurisha igitaramo gusa, agurisha amateka, amarangamutima n’urugendo rwe rwabaye urw’abantu benshi.

Ku wa 1 Kanama 2026, abazaba bari aho ntibazaba baje kureba ‘show’ gusa, bazaba baje guhamya igice cy’amateka y’umuziki nyarwanda cyanditswe n’umwe mu bahanzi bawugize uwo uri wo uyu munsi.

1778049480822054a7451 feaa6

Amatike yashize mu minsi itatu gusa! King James yerekanye ko imyaka 20 mu muziki atari amagambo, ni amateka ari kwiyandika

1778049541802hhlwmxyw8amvgso

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)