
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye kugira ngo intego za gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere zigerweho.Kimwe mu biri kwibandwaho mu ikoreshwa ry’ingengo y’imari harimo no guteza imbere ibyaro n’imijyi no kwimakaza imiturire igezweho, kugira ngo ijyanye n’ibihe bigezweho. Muri iki gice ubona ko hazubakwa inzu 4.783.
Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!Nubwo ari urugendo rukomeza mu ngengo y’imari ya 2025/2026 hateganyijwe miliyari 149 Frw yo guteza imbere imijyi no kwimakaza imiturire myiza.
Mu bizakorwa harimo gucunga neza imitungo ya leta, aho ibigo bya leta bikorera n’indi mishinga igamije kwita ku buzima bwiza bw’abaturage.
Muri ibi harimo imirimo yo kwagura inzu komisiyo zihoraho zose n’ibiro by’umutwe w’Abadepite. Imirimo yo kwagura iyi nzu kugeza kuri 50% izatwara miliyari 2,1 Frw.
Biteganyijwe kandi ko hazakorwa imirimo ijyanye no gushyira ubwatsi bw’ubukorano muri Stade ya Huye, ibizatwara arenga miliyoni 765 Frw ndetse na miliyari 2,2 Frw azakoreshwa mu guhindura amabati ya ‘asbestos’ ku nzu za leta kugeza kuri 95%.
Mu bizakorwa kandi harimo no kunoza imiturire no gufasha abaturage kubona inzu zigonderwa, harimo kubaka umushinga wa Heza Estate w’inzu 548 ziherereye i Batsinda ka Gasabo. Imirimo yo gusoza izi nyubako izatwara miliyari 14,5 Frw.
Muri izi nzu harimo apartments zirimo inzu z’ibyumba bibiri n’ubwogero bubiri n’iza bitatu n’ubwogero bubiri. Zigeretse inshuro enye, buri gorofa iba irimo ‘apartments’ ebyiri.
Harimo n’inzu zizwi nka ‘Townhouse’ ziri mu moko abiri. Ubwoko bumwe burimo inzu zigeretse inshuro ebyiri zirimo ibyumba bibiri n’ibyumba bitatu n’izigeretse inshuro eshatu zirimo ibyumba bitatu.
Harimo kandi kubaka inzu 1.639 zijyanye mu gace ka Nyabisindu mu Karere ka Gasabo ahari hatuwe mu buryo bw’akajagari. Hazifashishwa miliyari 42 Frw. Ni inzu zigizwe n’inzu zifatanye 58. Uwo mushinga uzakorerwa ku buso bungana na hegitari 38,54.
Mu kunoza imiturire harimo kandi kuvugurura imiturire itanoze mu midugudu ya Mpazi, Gatenga, Nyabisindu na Nyagatovu mu umushinga wa RUDP II wo kuvugurura imiturire y’utujagari. Ni imirimo izifashishwamo arenga miliyoni 21 Frw.
Harimo kandi kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bazubakirwa inzu 296. Ni inzu zizatwara miliyari 5,4 Frw. Muri iyi ngengo y’imari kandi hazubakwa inzu zasenywe burundu n’ibiza zigera kuri 2300. Ni umushinga uzakoreshwamo miliyari 11 Frw.
Mu bijyanye no kubahiriza ko imishinga y’iterambere iri gukorwa neza mu buryo bwubahiriza amategeko haba mu mijyi cyangwa mu byaro, harimo kongerera ubushobozi abafatanyabikorwa 600 bagenewe miliyoni 150 Frw no kugenzura iyubakwa ry’inzu zo ku rwego rwa kane na gatanu mu turere twose, ibizatwara miliyari 220 Frw.
Mu bizakorwa kandi harimo ibikorwaremezo by’ibanze n’uburyo bw’imicungire y’imijyi mu bice by’imijyi yo mu yunganira umujyi wa Kigali mu cyiciro cya kane. Hazakoreshwa miliyari 24 Frw. Na byo biri mu mushinga wa RUDP II.
Mu mishinga ihuriweho kandi harimo uwo gutunganya ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali, aho muri uyu mwaka hateguwe miliyari 12 Frw na miliyari 6,4 Frw yo gutunganya ahantu hatanu ho mu mujyi wa Kigali hashobora guteza ibibazo biturutse ku myuzure. Harimo Rwandex, Gisozi, Kinyinya, Rugunga na Rwampara.
U Rwanda kandi ruteganya ko kubaka ibiraro 80 bigezweho mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
U Rwanda rugaragaza ko rukeneye inzu nibura miliyoni 5,5 kugeza mu 2050, mu gihe abaturage barwo bazaba bamaze kugera kuri miliyoni 22,1.
Politiki y’igihugu y’imitunganyirize y’imijyi ivuguruye yerekana ko igihugu cyahisemo inzira yo kuvugurura imiturire no gukemura ikibazo gishingiye ku kubona amacumbi yifuzwa bijyanye n’icyerekezo cya 2025.
Iyi politiki igamije kongera umubare w’abaturage batura mu mijyi aho intego ari uko abaturage batura mu mijyi bava kuri 27,9% mu 2022 bakagera kuri 52% muri 2035 no kuri 70% mu 2050.






