DJ Toxxyk yafunguwe nyuma y’amezi ane n’iminsi 14 ahanishwa amande n’imirimo nsimburagifungo

1777905962321img 2298

Kuri uyu Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Shema Arnold de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk arekurwa, nyuma yo kumuhamya ibyaha yari akurikiranyweho.

Urukiko rwamuhanishije gutanga ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw ndetse no gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu, ariko igihano cyo gukora iyo mirimo gisubikwa mu gihe cy’amezi atandatu. Ibi byatumye ahita arekurwa icyemezo kimaze gusomwa.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

DJ Toxxyk yari amaze iminsi 135 afunzwe, bingana n’amezi ane n’iminsi 14, kuko yatawe muri yombi ku wa 20 Ukuboza 2025.

Yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’impanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uwo munsi, aho yagonze umupolisi wari mu kazi akahasiga ubuzima. Nyuma y’iyo mpanuka, yahise acika, aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.

Mu iburanisha ryo ku wa 14 Mutarama 2026, yemereye urukiko ko yakoze ibyaha byo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka ndetse n’icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Gusa yahakanye ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge n’icyo kwanga gupimishwa igipimo cya alcool mu mubiri.

Icyemezo cy’uru rukiko cyashyize iherezo ku ifungwa rye, asabwa kubahiriza ibisabwa birimo no kutongera gukora ibyaha mu gihe cy’amezi atandatu igihano cye gisubitse.

whatsapp image 2026 01 07 at 10.29 41 am

Nyuma y’iminsi 135, Dj Toxxxyk yafunguwe ava mu igororero rya Nyarugenge

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)