Eric Semuhungu yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo yerekeza mu igororero rya Nyarugenge

17779061201901002353522

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko Eric Semuhungu afungwa iminsi 30 y’agateganyo agakomeza gukurikiranwa afunze nyuma y’uko rusanze hari impamvu zikomeye ku byaha acyekwaho.

Urubanza rwa Eric Semuhungu rwabaye ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026 ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rubera mu muhezo.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2026, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasomye imyanzuro y’urukiko rutegeka ko Eric Semuhungu afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Mu mpamvu urukiko rwashingiyeho, rwasanze hari impamvu zikomeye zo gucyekwaho icyaha cyo gusambanya undi ku gahato hashingiwe ku buhamya bwa Mama Junior ndetse Eric Semuhungu akaba avuga ko basambanye.

Nubwo abyemera, Semuhungu avuga ko bari babyemeranyijeho bityo ko atabasambanyije ku gahato. Mu isesengura ry’urukiko, basanze iyo biza gukorwa ku bwumvikane batari kumurega.

Indi mpamvu ni ku cyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni nubwo Semuhungu Eric abihakana ariko basanze ‘Group’ 4 za Whatsapp muri telefone ye zanyuzwagamo amashusho y’urukozasoni.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasanze nta mpamvu zikomeye zo kumucyekaho icyaha cyo gukangisha gusebanya. 

Nyuma yo gusuzuma ibyo byose, rwanzuye ko Eric Semuhungu afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)