ISIGANTWA RYA TOUR DU RWANDA RWEGUKANTWE NUMUNYE BRAZIL BRAVO RIBEIRO

screenshot
Umunya-Brazil Bravo Ribeiro ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Development Team yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026 ni bwo Tour du Rwanda 2026 yakomeje hakinwa agace ka Karindwi kavuye i Musanze kerekeza mu mujyi wa Kigaki kur Kigali Pele Stadium banyuze i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 147,2.
Kugeza kuri uyu munsi hari hasigayemo abakinnyi 67 muri 84 batangiye nyuma y’uko abandi bagiye bavamo bitewe n’impamvu zitandukanye. Nk’uko bisanzwe, abakinnyi babanje kugenda ibilometero 3.1 bitabarwa.
screenshot
screenshot
screenshot

Ba bakinnyi batatu bari bari imbere bakomeje gushyiramo intera hagati yabo n’igikundi kugeza n’aho hagiyemo iminota ibiri. Mu bilometero 30 bya nyuma iyi ntera yatangiye kugabanyuka.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Reuben Thompson bageze i Nyabugogo yabasize ajya imbere wenyine ariko birangira igikundi kimufatiye kwa Mutwe. Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026 kegukanwe na Bravo Ribeiro w’imyaka 19 akaba akinira Soudal Quick-Step Development Team akoresheje amasaha atatu, iminota 20 n’amasegonda 59.

screenshot
screenshot

Yakurikiwe na Van Gils Lucas wa Lotto Groupe Wanty na Mulueberhan Henok wa Eritrea, akaba yabasize amasegonda 9.

Umunyarwanda waje hafi ni Masengesho Vainqueur wa Benediction Banafrica Team waje ku mwanya wa 16 akaba yasizwe amasegonda 30 n’uwa mbere.

screenshot
screenshot

Kretschy Moritz wa NSN Development Team ni we wakomeje kwambara mwambaro w’umuhondo. Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Niyonkuru Samuel wa Team Amani akaba ari ku mwanya wa 17 aho asigwa iminota itanu n’amasegonda 51.

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)