U Buhinde: Banki yamusabye icyemezo cy’uwapfuye, ayishyira umurambo

a 3

Umugabo wo mu Buhinde muri Leta ya Odisha mu Karere ka Keonjhar witwa Jitu Munda yacukuye ahari hashyinguwe mushiki we akuramo umurambo awujyana kuri banki kugira ngo abikuze amafaranga yari kuri konti, nyuma yuko Banki imusabye ibyemeza niba mushiki we yarapfuye. Amashusho y’uwo mugabo wikoreye umurambo yerekeza kuri Banki yateje urujijo nyuma yuko asakajwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa 27 Mata 2026.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Amakuru avuga ko mbere y’urupfu rwa mushiki wa Munda, yari yarashyize kuri konti amafaranga agera ku marupiya 19,000 (296,000 Frw) yakuye mu matungo yagurishije ariko bitewe nuko nta wundi muntu yari afite wo kuraga umutungo we, awusigira Munda.

Nyuma y’amezi abiri mushiki we apfuye azize uburwayi, uwo mugabo yagiye kuri banki asaba kubikuza ayo mafaranga ariko Banki imusaba kuzana icyemezo kigaragaza ko mushiki we yapfuye n’izindi nyandiko yasabwaga, bituma ajya aho bamushyinguye aramutaburura, umurambo awuzanira banki.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Odisha byatangaje ko Munda yanakoze igisa nko kwigaragambya  akigera kuri banki afite uwo murambo, asaba ko ahita yemererwa kubikuza ayo mafaranga vuba na bwangu.

Nyuma yo kubona uwo murambo abakozi ba banki babimenyesheje inzego z’umutekano, uwo murambo uvanwa aho urongera urashyingurwa mu gihe Munda yasezeranyijwe gufashwa kugira ngo ayo mafaranga ayabone mu buryo bwemewe n’amategeko.

b 1

Umugabo wo mu Buhinde yataburuye umurambo awujyana kuri Banki ngo imuhe amafaranga

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)