Mu 2025 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwatangaje amabwiriza mashya, arimo ingingo isaba abashaka gushinga imiryango ishingiye ku myemerere kuba bafite inyubako yihariye igenewe gusengerwamo gusa, kandi bakabanza gukusanya imikono y’abaturage 1000 mu gace bagiye gukoreramo n’ibindi byinshi.
Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!Ubwo yari muri BK Arena, ku wa 25 Werurwe 2026 aho yahurite n’Abayisilamu bo mu Rwanda, yagaragaje ko icyemezo cyafashwe cyo kunoza imiyoborere n’imikorere y’amadini n’amatorero cyari kigamije gutanga umurongo muzima.
Yagize ati “N’ibi by’amadini, kumva ko ugomba gushyiraho uburyo amadini agomba kuba akora, amadini n’amatorero ibyo ashinzwe ubundi birumvikana, nta n’udakwiye kubishyigikira ariko kugira ngo bigende neza, muri ayo madini ubwayo n’amatorero akwiye kubanza agakora neza, agakora ibikwiriye kuba bikorwa.”
Perezida Kagame yasobanuye ko Leta yashyizeho uburyo bwo kugenzura imikorere y’amadini n’amatorero mu rwego rwo kunoza imikorere yayo no kwirinda ko abantu bakomeza kwihisha mu mutaka wayo bagamije kunyunyuza imitsi y’abaturage.
Ati “Uburyo bwashyizweho n’inzego za Leta kugira ngo bifate umurongo muzima, byari ukubuza abantu, ntabwo byabaye mu Bayisilamu gusa byabaye no mu yandi madini n’amatorero…ugasanga umuntu yihishe inyuma y’idini cyangwa itorero ashyizeho ikintu kigamije inyungu ze no kwambura abandi.”
Yerekanye ko ibyo ntaho bitaniye no kuba umuntu yashyiraho bariyeri igamije kwambura abaturage imitungo yabo kandi ko bidakwiye kuba mu idini cyangwa itorero.
Ati “Ni nko gushyiraho bariyeri, ugahagarika abantu, ukabeshya icyo uri cyo ugatangira kubavanaho umutungo wabo, uti ntabwo urenga aha utabanje kuzana umutungo. Ntabwo rero bikwiye kuba bikorwa mu idini iryo ari ryo ryose. Ibyo bitandukanye no gutoteza amadini n’amatorero.”
Yashimangiye ko iyo ushyira ibintu mu buryo bigamije gushyiraho imirongo migari y’ibyo amadini n’amatorero agomba kuba yubahiriza mu guharanira inyungu z’abayoboke bayo.
Ati “Iyo ushyira ibintu mu buryo, iyo bavuga bati ariko ko tuzi ko idini ryabayeho, ryabereyeho gufasha mu gukora akazi k’inyigisho zigamije gufasha abaturage…ni ibyo bikwiye kuba bikorwa. Ntabwo ari ukwambura abantu, ngo bibuze abantu ubuzima bibambure ibyabo, ngo abantu bake bikize abe ari bo batera imbere. Ibyo byarabaye mu madini hose no mu matorero. Ni yo mpamvu twashyizeho uburyo nka Leta.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ibyo imiryango ishingiye ku myemerere hari ibyo iba ikwiriye kubahirizwa kandi ko abashinga amadini bagamije gusahura imitungo y’abaturage batakwihanganirwa.
Ati “Ubundi hari ibikwiye kuba bikurikizwa, byubahwa kugira ngo akazi gakorwe neza, ni ibihe tubyumvikaneho, hanyuma wa wundi ushinga idini mu gitindo rikirirwa risahura amanywa yose, byagera nimugoroba ukabura aho ririgitiye, ibyo se mwumva byaba mu bantu koko? Ibyo ntabwo biba bikiri idini biba byabaye ikindi kintu.”
Yagaragaje ko hari abuririye ku kuba igihugu cyarashyizeho amabwiriza agenga amadini n’amatorero no kuba zimwe mu nzu zisengerwamo zari zifunzwe, bashaka kugaragaza ko igihugu gitoteza amadini.
Ati “Ntabwo ari benshi ni bake, batangira kuvuga ko u Rwanda rutoteza amadini, amatorero. U Rwanda akazi kacu, Politiki yacu, imyumvire yacu ni ugushyira ibintu mu buryo bukwiye. Nta we tubuza amahoro na busa.”
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Amatorero ya Gikristo muri Kenya akaba n’Umuyobozi wa Assemblies of God muri icyo gihugu, Bishop Filip Kitoto aherutse kubwira IGIHE ko uburyo u Rwanda ruri gufasha amadini n’amatorero gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko ari ikintu n’ibindi bihugu bikwiye kwigiraho.
Yifashishije urugero rw’ibyabaye mu gihugu cye, aho umupasiteri yashutse abantu kwiyicisha inzara, yasobanuye ko gushyiraho amabwiriza agenga amadini n’amatorero bifasha ku rushaho mu gukora ivugabutumwa ryuzuye hirindwa ibihuha, gukura umutima, guteza imidugararo muri rubanda cyangwa kuyobya abantu.





