
Alain Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abaganga batagira umupaka, MSF, yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakabaye zifatira ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibihano kubera ko bwanze kwitandukanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!Ni ubusesenguzi ku bihano Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) na bamwe mu bayobozi bazo ku wa 2 Werurwe 2026, ibashinja gufasha ihuriro AFC/M23 no guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.
Mu butumwa Destexhe yanyujije ku rubuga X ku wa 3 Werurwe, yagaragaje ko Leta ya RDC ari yo yakabaye ifatirwa ibihano kuko yanze kubahiriza umwanzuro w’akanama k’Umuryango w’Abibumbye n’amasezerano y’amahoro ayisaba gusenya FDLR.

Yagize ati “Ni RDC ikwiye gufatirwa ibihano, si u Rwanda. RDC yenyegeje intambara, yica Abanye-Congo b’Abatutsi. Nubwo yasinye amasezerano menshi harimo n’umwanzuro w’akanama ka Loni wa 2773, iracyanga kwitandukanya na FDLR ikiri ikibazo gikomeye kibangamiye umutekano mu karere. Inaha amafaranga intagondwa za Wazalendo zikwirakwiza iterabwoba.”
Destexhe yatangaje ko Leta ya RDC iri gukorana n’abacanshuro b’abanyamahanga, bakagaba ibitero bya drones ku basivili barimo abo muri Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kandi ko ibyo bimaze iminsi. Yasabye Amerika gukanguka kugira ngo imenye ukuri.
Uyu Mubiligi yamaze imyaka myinshi akurikira ibibera mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane ubwo yari mu buyobozi bwa MSF. Mu mwaka ushize, yasuye ibice byo mu burasirazuba bwa RDC, akusanya ubuhamya bugaragaza ibibazo byugarije iki gihugu
Muri Kamena 2025, Destexhe yatangaje ko ubushobozi bwa FDLR bwikubye kabiri kuva yatangira gukorana n’ingabo za RDC, agaragaza ko bigoye ko uyu mutwe w’iterabwoba wasenyuka burundu mu gihe ukomeje gushyigikirwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Ati “Umubare wabo wikubye kabiri nyuma y’uko FDLR yahawe intwaro n’inkunga y’ibindi bikoresho na Félix Tshisekedi kugira ngo imufashe kurwanya M23.”
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 1500 na 3000, ariko mu Ugushyingo 2025, Umuvugizi w’uyu mutwe mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Octavien Mutimura, yatangarije radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ko umubare wabo urenze uwo cyane.






