Kigali: Harageragezwa ikoranabuhanga rifasha abagenzi kumenya aho bisi igeze n’imyanya ifite

    whatsapp image 2026 04 27 at 12.28.57

    Sosiyete ya Leta ishinzwe gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali (Ecofleet Solutions) yatangaje ko yatangiye kugerageza uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutega bisi, aho umugenzi amenya aho igeze n’imyanya ifite.

    Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

    Ni amakuru biteganyijwe ko azajya afasha abantu kudahagarara umwanya munini ku cyapa bategereje bisi, batazi niba n’iri buze ari bubonemo umwanya cyangwa atazi igihe iribumugerereho ndetse umuntu uri mu rugo akaba yayifashisha amenya aho yabona bisi hegeranye n’aho aherereye.

    Ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, ku Cyumweru tariki 26 Mata 2026, Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, yatangaje ko ubwo buryo bwatangiye gukorerwa igeragezwa, buzafasha abagenzi kumenya amakuru ya bisi byoroshye.

    Yagize ati: “Hari uburyo bw’ikoranabuhanga twatangiye kugerageza kuva mu mpera z’umwaka ushize (2025), dufite za Kamera, dufite utwuma twashyizwe muri buri bisi, ubu dushobora kugenzura bisi aho iri, uburyo igenda, dufitemo kamera zikoreshwa n’ubwenge buhangano (CC TV Cameras Powered by Ai) ku buryo ishobora kubara abagenzi bari mu modoka igatanga amakuru.”

    Akomeza avuga ko bataratangaza ubwo buryo kubera ko bakibigenzura neza ariko kandi hari uduce runaka tw’Umujyi byatangiye gukoreshwamo ku buryo bizakomeza kugenzurwa kugeza ubwo bizanatangizwa ahandi.

    Ati: “Hari ahantu habiri turimo gukora igerageza ryerekana amakuru ya bisi aho igeze, Rwandex werekeza Sonatube na Kacyiru hari utwapa tubiri (Digital Displays) turimo kuhagerageza, twerekana igihe bisi iri buzire, umubare wazo, aho igeze mu nzira n’igihe iri bukugerereho.”

    Uwo muyobozi akomeza avuga ko uwo mushinga w’ikoranabuhanga umaze igihe kandi ukomeje ndetse ugeze ku musozo kuko bamaze amezi atandatu bawukora ndetse bakomeje kuwunoza ku buryo n’umugenzi uri mu rugo yajya akoresha ikoranabuhanga rikamwereka ahafi yabona bisi hamwegereye bitewe n’aho ashaka kwerekeza.

    Ubuyobozi bwa Ecofleet Solutions buvuga ko kugeza ubu bafite bisi 27 z’amashanyarazi mu gihe 293 zinywa Mazutu muri rusange bakaba bafite 320 aho izabo bwite ari 190 mu gihe izisigaye bazikodesha, bakaba bateganya ko mu mezi 12 bazaba bamaze kongera umubare wa bisi z’amashanyarazi aho bateganya kuzana izindi 300 zizasimbura izinywa mazutu.

    whatsapp image 2026 04 27 at 12.32.08

    Umuyobozi wa Ecofleet Solution, Rukera Aubin avuga ko hatangiye igerageza ry’umushinga w’ikoranabuhanga mu gutega bisi

    Related Posts

    Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

    Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

    Read more

    U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

    Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

    Read more

    You Missed

    Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

    Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

    U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

    U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

    Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

    Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

    Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

    Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

    Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

    Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

    Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

    Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)