icyinicyo gihe Itariki y’igitaramo cya King James cy’imyaka 20 ari mu muziki yamenyekanye

king james ni umuhanzi w intangarugero 9283d

Ruhumuriza James wamamaye nka King James, umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki nyarwanda, yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyihariye cyo kwizihiza imyaka 20 amaze ari mu muziki.

Ni igitaramo kizaba ku wa 1 Kanama 2026, kikazaba umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rwe rurerure mu muziki, ndetse no gutaramana n’abakunzi b’ibihangano bye bakomeje kumushyigikira kuva agitangira kugeza uyu munsi.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Mu butumwa bw’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru tariki 8 Werurwe 2026, King James yumvikanye atumira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange muri iki gitaramo, avuga ko ari umwanya udasanzwe kuri we mu rugendo rwe rw’umuziki.

Yagize ati “Iki n’icyo gihe cyo gukora igitaramo cy’imyaka 20 maze mu muziki. Nifuzaga kubatumora ni tariki 1 Kanama 2026, nizeye ko muzaza tukaririmbana cyane.”

Aya magambo agaragaza ko uyu muhanzi ushobora kubarirwa mu nkingi z’umuziki wa R&B mu Rwanda, ari gutegura igitaramo cyitezweho byinshi, cyane ko kizaba gisubiza amaso inyuma ku ndirimbo n’ibihe byaranze amateka ye mu muziki. King James yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya mbere ya 2006, ubwo indirimbo ze zatangiraga gucengera cyane mu matwi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Yaje kuba umwe mu bahanzi bafite umwihariko mu ndirimbo z’urukundo, uburyo bwo kuririmba bwuje ituze ndetse n’amagambo akora ku mitima ya benshi. Mu gihe cy’imyaka 20 amaze mu muziki, King James yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bake.

Mu ndirimbo zirimo izamuhesheje izina harimo “Meze Neza,” “Nyuma Yawe,” “Birandenga,” “Niki Utabona” n’izindi zakomeje kumwubakira igikundiro mu bakunzi b’umuziki. Izi ndirimbo zagiye ziba igice cy’ubuzima bwa benshi, cyane cyane abakunda indirimbo z’urukundo ziganisha ku marangamutima no ku buzima bwa buri munsi.

Igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki gitegerejwe na benshi, cyane cyane abakunzi b’indirimbo ze bamaze imyaka myinshi bamukurikirana. Nubwo hataratangazwa aho kizabera n’abahanzi bashobora kuzamufasha ku rubyiniro, hari abavuga ko bishoboka ko kizaba kimwe mu bitaramo bikomeye bishobora kuzabera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2026, bitewe n’uburemere bw’urugendo rw’uyu muhanzi mu muziki nyarwanda.

ese ninde ukuvuze myrideordie 2d7aa

King James ubwe yavuze ko amakuru arambuye kuri iki gitaramo azagenda atangazwa mu minsi iri imbere, ibintu bituma abakunzi be bakomeza gutegereza kumenya byinshi ku buryo kizategurwa n’ibizakiranga.

Nyuma y’imyaka 20 amaze mu muziki, King James akomeje kugaragara nk’umuhanzi ufite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, aho indirimbo ze zakomeje kuramba mu mitima y’abakunzi b’umuziki, bigatuma igitaramo cye cyo kwizihiza uru rugendo gitegerejwe n’imitima myinshi.

1772986307059ja,0

Nyuma y’imyaka 20 amaze mu muziki, King James yatangaje igitaramo gikomeye cyo kwizihiza uru rugendo rwe. Ni igitaramo kizaba ku wa 1 Kanama 2026, aho azahurira n’abakunzi b’indirimbo ze zakunzwe mu myaka myinshi ishize

1772986134212eap rwanda 1772986082914

King James yatangaje ko amakuru arambuye ku gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki azagenda atangazwa mu minsi iri imbere

@jeyponly

hand writing with pen black glyph icon vector (1)

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)