Uwera Jean Maurice, yagaragaje ko igitero ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye mu mujyi wa Goma gishimangira ko ibyahungabanya umutekano w’igihugu biri hafi.

uweraa bf32a

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Werurwe 2026, ingabo za RDC zagabye igitero cya drones mu gace ka Himbi, cyicirwamo abantu batatu barimo Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yihanganishije umuryango, inshuti n’abakoranaga na Buisset, asaba ko itegeko ry’ibikorwa by’ubutabazi ryubahirizwa, umutekano w’abari kwita ku bari mu kaga ukarindwa.

Macron yagize ati “Ndasaba ko hubahirizwa itegeko rigenga ubutabazi, n’umutekano w’abakozi bakora batizigama kugira ngo bakize ubuzima bw’abantu.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yatangaje ko yamaganye akomeje “urugomo rukorwa n’impande zose”, kandi ko imirwano igomba guhagarara kugira ngo imishyikirano ibeho.

Uyu muyobozi yibukije ko kurinda abitanga kugira ngo batabare abari mu kaga bagomba kurindwa ariko, nka Perezida Macron, na we ntiyagaragaje abagabye iki gitero.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko bitumvikana ko abantu batagaragaza aho iki gitero cyaturutse kandi hari amakuru n’iperereza, binazwi ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rimaze igihe rigaba ibitero byinshi bya drone muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ati “Bishoboka bite ko nta makuru cyangwa iperereza ku haturutse igitero cya drone cyagabwe i Goma mu gitondo cy’uyu munsi, cyishe abantu batatu barimo umuturage wa EU? Ibi bibaye mu gihe amakuru menshi agaragaza ko ibitero bya drones by’ihuriro rya FARDC biri kwiyongera muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.”

Uwera yashimangiye ko iki gitero cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, agaragaza ko kuba cyagabwe hafi y’umupaka w’u Rwanda byerekana ko umutekano warwo ushobora guhungabana.

Yagize ati “Igitero cya drone cyagabwe i Goma uyu munsi gishimangira ikibazo kiri hafi y’umupaka w’u Rwanda. Mu gihe u Rwanda rushyirwaho igitutu ngo rukureho ingamba z’ubwirinzi, RDC n’ihuriro ryayo ririmo FDLR igomba gusenywa hashingiwe ku masezerano y’amahoro ya Washington, riracyakorera mu burasirazuba bwa RDC.”

Ubutumwa bwa Uwera bugaragaza ko u Rwanda rudakwiye gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe ibyahungabanya umutekano warwo biri hafi y’umupaka nk’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bitarakurwaho

Related Posts

Ikaze muri Trobriand, aho abaturage bahinduranya abagabo n’abagore uko babishatse

Umugabo aba ashobora guhindura umugore cyangwa umugore agahindura umugabo igihe cyose ashakiye. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe! Gucana inyuma ntibizwi kuri ibi birwa, abana babonwa…

Read more

Hagaragajwe uburyo Amerika yarashe ku basivile ba Iran ibigambiriye

Raporo nshya yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye zibizi, igitero cya missile zitageragejwe ngo harebwe ingaruka zazo, ku basivile bo Mujyi wa Lamerd mu majyepfo ya Iran, benshi…

Read more

You Missed

Ikaze muri Trobriand, aho abaturage bahinduranya abagabo n’abagore uko babishatse

Ikaze muri Trobriand, aho abaturage bahinduranya abagabo n’abagore uko babishatse

Hagaragajwe uburyo Amerika yarashe ku basivile ba Iran ibigambiriye

Hagaragajwe uburyo Amerika yarashe ku basivile ba Iran ibigambiriye

U Rwanda ruraza gutungurana- Abakinnyi b’Amavubi nyuma yo kwegukana FIFA Series i Kigali

U Rwanda ruraza gutungurana- Abakinnyi b’Amavubi nyuma yo kwegukana FIFA Series i Kigali

Colds Solutions Rwanda yafunguye ikigo gitunganyirizwamo imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga

Colds Solutions Rwanda yafunguye ikigo gitunganyirizwamo imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga

Ibyo wamenya ku bihugu bitanu bitabarizwa muri Loni

Ibyo wamenya ku bihugu bitanu bitabarizwa muri Loni

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko guha umurongo imikorere y’amadini n’amatorero mu Rwanda bitagamije kuyatoteza ahubwo bizatuma akora neza inshingano zayo aho kuba urwaho rw’abiba abaturage.

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko guha umurongo imikorere y’amadini n’amatorero mu Rwanda bitagamije kuyatoteza ahubwo bizatuma akora neza inshingano zayo aho kuba urwaho rw’abiba abaturage.