UEFA Champions League: Real Madrid yakoreye amabara Manchester City

Ikipe ya Real Madrid yugarijwe n’imvune yatunguranye itsinda Manchester City mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hakomeje imikino ibanza ya 1/8 cya UEFA Champions League 2025/2025. Umukino wari utegerejwe na benshi wari kuri Santiago Bernabeu saa Yine z’ijor aho Real Madrid yari yakiriye Manchester City.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Umukino watangiye ukinirwa hagato mu kibuga cyane. Uko iminota yagendaga Manchester City yatangiye gukina isatira ibifashijwemo n’abarimo Jeremy Doku.

1773264907600img 4704

Ku munota wa 19, Real Madrid yaje gufungura amazamu ku mupira muremure watewe na Thibaut Courtois usanga Federico Valverde aragenda acenga umunyezamu wa Manchester City awushyira mu nshundura.

Nyuma yo gutsinda, Real Madrid yatangiye kwiharira umupira ubundi ku munota wa 27 Federico Valverde atsinda igitego cya kabiri ahawe umupira na Vinicius Junior.

Manchester City yabaye nk’ikanguka nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri ariko n’ubundi biba iby’ubusa ku munota wa 42 umunya-Uruguay, Federico Valverde atsinda igitego cya gatatu cya Real Madrid ari na cyo cya gatatu cye muri uyu mukino.

Mu gice cya kabiri impande zombi zaje zikora impinduka mu kibuga aho ku ruhande rwa Manchester City havuyemo Tijan Reijnders hajyamo Savinho naho ku ruhande rwa Real Madrid havamo Ferland Mendy hajyamo Fran Garcia.

1773267384167img 4711

Ku munota wa 58, Real Madrid yabonye penariti ku ikosa Gianluigi Donnarumma yakoreye Vinicius aba ari na we uyitera gusa birangira uyu munyezamu ayikuyemo.

Manchester City yagiye ishaka uko yakwishyura ariko biranga birangira itsinzwe ibitego 3-0. 

Mu yindi mikino yakinwe, Arsenal yanganyije na Bayer Leverkusen 1-1, Bodoe/Glimit itsinda Sporting 3-0 naho Paris Saint-Germain itsinda Chelsea 5-2.

1773264937125img 4703

Real Madrid yadwinze Manchester City ibitego 3-0 umukino warunogeye ijisho

Related Posts

Ikaze muri Trobriand, aho abaturage bahinduranya abagabo n’abagore uko babishatse

Umugabo aba ashobora guhindura umugore cyangwa umugore agahindura umugabo igihe cyose ashakiye. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe! Gucana inyuma ntibizwi kuri ibi birwa, abana babonwa…

Read more

Hagaragajwe uburyo Amerika yarashe ku basivile ba Iran ibigambiriye

Raporo nshya yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye zibizi, igitero cya missile zitageragejwe ngo harebwe ingaruka zazo, ku basivile bo Mujyi wa Lamerd mu majyepfo ya Iran, benshi…

Read more

You Missed

Ikaze muri Trobriand, aho abaturage bahinduranya abagabo n’abagore uko babishatse

Ikaze muri Trobriand, aho abaturage bahinduranya abagabo n’abagore uko babishatse

Hagaragajwe uburyo Amerika yarashe ku basivile ba Iran ibigambiriye

Hagaragajwe uburyo Amerika yarashe ku basivile ba Iran ibigambiriye

U Rwanda ruraza gutungurana- Abakinnyi b’Amavubi nyuma yo kwegukana FIFA Series i Kigali

U Rwanda ruraza gutungurana- Abakinnyi b’Amavubi nyuma yo kwegukana FIFA Series i Kigali

Colds Solutions Rwanda yafunguye ikigo gitunganyirizwamo imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga

Colds Solutions Rwanda yafunguye ikigo gitunganyirizwamo imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga

Ibyo wamenya ku bihugu bitanu bitabarizwa muri Loni

Ibyo wamenya ku bihugu bitanu bitabarizwa muri Loni

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko guha umurongo imikorere y’amadini n’amatorero mu Rwanda bitagamije kuyatoteza ahubwo bizatuma akora neza inshingano zayo aho kuba urwaho rw’abiba abaturage.

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko guha umurongo imikorere y’amadini n’amatorero mu Rwanda bitagamije kuyatoteza ahubwo bizatuma akora neza inshingano zayo aho kuba urwaho rw’abiba abaturage.