
Yabigarutseho mu biganiro byahuje urubyiruko ruri mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi n’urushaka kuyoboka urwo rwego nka rumwe mu rufatiye runini ubukungu bwa Afurika.
Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!Ni ibiganiro byateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika, AGRA na Global Citizen muri gahunda yo guhuza urubyiruko rwitabiriye Move Afrika rufite ibitekerezo n’imishinga itandukanye yabyazwa umusaruro.
Minisitiri Dr. Ndabamenye yagaragaje ko u Rwanda rukeneye urubyiruko rugira uruhare mu kubona ibiryo kandi bihagije.
Ati “Turifuza ko urubyiruko mwadufasha kubona ibiryo. Ni gute twafasha urubyiruko kwinjira mu ruhererekane rwo kubona ibiryo bihagije? Tugomba kurya ibiryo byinshi kandi byiza. Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ni inkingi y’ingenzi ku bukungu bw’Igihugu kandi buri wese arabizi. Ariko ndifuza ko urubyiruko ruba inshuti z’ubuhinzi n’uburyo twafatanya kugira ngo tubone ibiryo bihagije by’abaturage.”
Yakomeje agaragaza ko iyo umuntu amaze kubona ibiryo, akurikizaho amafaranga no gukora umurimo runaka, bityo urubyiruko rukwiye kubigiramo uruhare.

Ati “Twifuza ko urubyiruko rugira uruhare muri urwo rugendo rwo kubona ibiryo, kubona uko rwakorera amafaranga, uko rwahanga imirimo ariko ikanakura. Ibyo ni byo twifuza ko urubyiruko rwitwaza nka Bibiliya yanyu.”
Yasabye urubyiruko gutekereza uko mu bihe biri imbere bazaba ari ba rwiyemezamirimo bakomeye mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Ati “Dutekereza ku rubyiruko cyane kubera ko rutekereza cyane, ruhanga udushya, kandi rushobora kwiyemeza gufata igihombo rugamije impinduka nziza. Ndabizi urubyiruko rwabikora.”
Yagaragaje ko hari gahunda yo gukorana n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu gufasha urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi n’ubworozi nka Mastercard Foundation, AGRA n’abandi.
Yabasabye kandi gutekereza imishinga ishoboka kandi ishobora kuzana ibisubizo kuri sosiyete kandi na rwo rukiteza imbere.
Bamwe mu rubyiruko ruri mu buhinzi, bemeza ko kuba Guverinoma irushyigikiye ari amahirwe akomeye kuri rwo yo kurushaho gukora cyane no gushora imari nk’uko Murekatete Lydia ukora ubuhinzi bw’imboga yabisobanuye.
Ati “Usanga akenshi urubyiruko rutinya ubuhinzi kubera ari imirimo y’imbaraga, rimwe na rimwe rugatekereza ko nta mafaranga arimo ariko twebwe twatinyuwe n’uko harimo amahirwe. Igihugu cyacu kiradushyigikiye, ugasanga hari n’ibigo bidufasha ngo twiteze imbere nk’urubyiruko.”
Umuyobozi muri AGRA, ushinzwe Uburinganire, Urubyiruko no kudaheza, Nana Yaa Boakyewaa Amoah, yavuze ko kuba urubyiruko rwajya mu buhinzi n’ubworozi byafasha ku rushaho kubukora kinyamwuga kandi bikongera n’umusaruro mu gihe bahawe rugari.
Ati “Ba rwiyemezamirimo bakiri bato iyo bahawe umwanya bagira uruhare mu guteza imbere uruhererekane rw’ibiribwa ku mugabane wacu.”
Urubyiruko rwagaragaje ko nubwo bikimeze bityo, hakiri imbogamizi zikwiye kwitabwaho zirimo nko koroherezwa kugera ku mari, igishoro gito no kubona ubutaka bwo gukoreraho ubuhinzi ku rubyiruko.
Urwego rw’ubuhinzi ruri mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kuko rwiharira 25% y’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Biteganyijwe ko muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST2, umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uziyongeraho nibura ku kigero cya 50%.







