Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 17 Werurwe 2026 Doja Cat wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataramiye i Kigali mu gitaramo cya ‘Move Afrika’ aho yavuye buri wese mu bacyitabiriye amukuriye ingofero.

saveclip app 652070944 18569159689060873 6564090915302468685 n 25cab

Mu bitabiriye iki gitaramo batashye bemeye uyu muhanzi harimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’, Amb. Nduhungirehe yavuze ko yitabiriye ibitaramo byinshi muri BK Arena ariko icya Doja Cat ari icya mbere mu gususurutsa abantu.

Ati “Nitabiriye ibitaramo byinshi muri BK Arena ariko rwose iki nicyo cyari icyiza kurusha ibindi byose nigeze kuharebera, haba mu mikorere no mu myidagaduro. Doja Cat ni umuhanzi udasanzwe rwose, ufite imbaraga n’udushya byihariye ku Isi.”

Nduhungirehe yavuze ibi mu gihe benshi mu bitabiriye iki gitaramo barimo abagiye batazi neza umuziki we ariko batashye banyuzwe kubera ubuhanga n’imbaraga nyinshi Doja Cat yakoresheje.

Mu gihe cy’isaha n’igice irenga ari ku rubyiniro, Doja Cat yasusurukije abakunzi be mu ndirimbo ze nka ‘Paint the town red’, ‘Woman’, ‘Get into it (Yuh)’, ‘Agora hills’, ‘Say so’, ‘Cards’, ‘Gorgeous’, ‘Take me dancing’ n’izindi nyinshi.

Nyuma yo gutaramira i Kigali, Doja Cat uri no muri gahunda yo kumvisha abakunzi be album ye nshya yise ‘Tour ma vie’ ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Werurwe 2026.

saveclip app 653534890 18569159668060873 4234892633170986529 n b8a68

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)