Joeboy yatangaje ko Tyla yari akwiriye Grammy Awards nubwo hari benshi batabyishimiye

screenshot

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Joeboy yavuze ko umunyamuziki w’Umunya-Afurika y’Epfo Tyla yari akwiriye igihembo cya Grammy Awards 2026 yatsindiye mu cyiciro cya Best African Music Performance, nubwo hari benshi babyakiriye nabi.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2026, Tyla yegukanye iki gihembo abikesha indirimbo ye “Push 2 Start”, atsinda abandi bahanzi bakomeye barimo Davido, Omah Lay, Wizkid, Ayra Starr na Burna Boy.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Ibi byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu bakunzi b’umuziki bo muri Nigeria bavugaga ko abahanzi babo ari bo bari bakwiye gutsinda.

Mu kiganiro Joeboy yagiranye n’umunyamakuru Jay On-Air, yavuze ko nubwo ku giti cye yifuzaga ko Davido ari we wegukana iki gihembo, Tyla na we yari akwiriye kugihabwa kubera akazi yakoze.

Yagize ati: “Ku giti cyanjye nifuzaga ko Davido ari we utsinda mu cyiciro cya Best African Music Performance muri Grammy 2026. Ariko ntawakwirengagiza Tyla. Ni umuhanzi mwiza cyane, mwabyemera cyangwa mutabyemera, yarakoze cyane.”

Yakomeje avuga ko nubwo hari abantu bakomeje kwinubira iki gihembo, Tyla yari akwiriye kucyegukana. Ati: “Abantu bashobora kurakara uko bashaka, ariko Tyla yari akwiriye gutsinda Grammy. Ntabwo nabinenga.”

Joeboy yanavuze ko Tyla ari umwe mu bahanzi yifuza kuzakorana na bo mu bihe biri imbere, agaragaza ko amwemera cyane haba ku mpano no ku buryo akora cyane mu muziki.

screenshot

Tyla Laura Seethal, uzwi cyane ku izina rya Tyla, ni umuhanzi w’Umunya-Afurika y’Epfo wavukiye mu mujyi wa Johannesburg. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu myaka ya 2019 ubwo yashyiraga hanze indirimbo zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, zituma abatari bake batangira kumwitega.

Kwamamaza izina rye byarushijeho kwiyongera mu 2023 ubwo yasohoraga indirimbo “Water”, yahise ikundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok ndetse inamufungurira amarembo ku rwego mpuzamahanga.

Iyi ndirimbo yanageze ku myanya myiza ku rutonde rwa Billboard Hot 100, ibintu byatumye Tyla aba umwe mu bahanzi b’Abanyafurika bari kwigaragaza cyane ku isoko mpuzamahanga.

screenshot
Screenshot

Tyla azwiho kuvanga injyana zitandukanye zirimo Amapiano, Afropop na R&B, ibintu byatumye umuziki we wihariye kandi ukundwa n’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi.

Mu 2024 yegukanye igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cya Best African Music Performance abikesha indirimbo “Water”, kiba kimwe mu bihembo bikomeye byamushyize ku rwego rwo hejuru mu muziki w’Isi.

1772867765548joeboyofficial 1772867709114

Mu 2026 yongeye kwigaragaza ubwo yegukanaga iki gihembo ku nshuro ya kabiri abikesha indirimbo “Push 2 Start”, atsinda abahanzi bakomeye barimo Davido, Wizkid, Burna Boy, Omah Lay na Ayra Starr, ibintu byakomeje kumushimangira nk’umwe mu bahanzi b’abagore bafite izina rikomeye mu muziki w’Afurika muri iki gihe.

1772867547166tyla 1772867528413

Joeboy yavuze ko nubwo benshi muri Nigeria batishimiye ko Tyla yatsinze, ukwiriye kwe kugera kuri Grammy bidashidikanywaho kuko ari umuhanzi wakoze cyane mu muziki w’Afurika

 121014230 161292837 353157959303162 3560760607935138888 n.jpg

Tyla yavuze ko kwegukana Grammy ari inzozi zabaye impamo, ashimangira ko yishimira kuba ahagarariye umuziki w’Afurika ku rwego mpuzamahanga.

@jeyponly

hand writing with pen black glyph icon vector (1)

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe!…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)