
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kwegukana Igikombe cya FIFA Series 2026 mu Itsinda A, bagaragaza ka ari intangiriro nziza z’uko ikipe izatungurana mu minsi iri imbere.
Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!
Ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, ni bwo kuri Stade Amahoro handikiwe amateka yo kwegukana iri rushanwa ryari rikiniwe bwa mbere mu Rwanda ndetse rukaryegukana.
Nyuma y’umukino witabiriwe na Perezida Paul Kagame, abakinnyi bagaragaje imbamutima zidasanzwe, aho kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko bishimiye kwandika amateka.
Ati “Twakinnye nk’ikipe hanyuma twubahiriza ibyo umutoza adusaba. Hari igihe amahirwe na yo aza iyo wakoze igikwiye mu gihe gikwiye. Dutwaye igikombe dukora amateka, turishimye cyane.”
“Twahinduye imitekerereze kandi twari tuzi ko turi imbere y’Abanyarwanda, ibyo bidutera imbaraga nk’abakinyi. Igitego cya kabiri twatsinze ni ibyo twigiye mu myitozo, rero harimo imbaraga z’umutoza.”
Mutsinzi Ange yahishuye ko yagize uruhare mu kuzana abakinnyi bashya mu Mavubi kandi bagakora ikinyuranyo ari bo Joy-Lance Mickels, Leroy-Jacques Mickels na Joy-Slayd Mickels.
Ati “Ni abakinnyi beza b’abahanga namwe mwabibonye. Ntabwo nari nzi ko ari Abanyarwanda, gusa naganiriye na bo nsanga ni bo mpita mbahuza n’ubuyobozi. Ni umugisha wo kubagira”
Leroy-Jacques Mickels wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa, yabwiye IGIHE ko ari umunezero udasanzwe kuba ari kubera urugero rwiza Abanyarwanda bakiri bato.
Ati “Urebye abantu bari hano urabona ko tunezerewe, turi hano ngo tubere urugero abana bato. Twakoze akazi keza.”
Haruna Niyonzima wari mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ku nshuro ya mbere atari umukinnyi ahubwo ashinzwe ibikorwa byayo muri iri rushanwa, yavuze ko ikipe yerekana ibidasanzwe bizaba mu minsi iri imbere.
Ati “Ntabwo mwakumva ukuntu nezerewe mu mutima wanjye. Ntabwo nari nsanzwe mu ikipe ntari umukinnyi, bivuze ko ibintu byose ari bishya kandi ndababwiza ukuri y’uko mu minsi iri u Rwanda ruraza gutungurana.”
Ikipe y’u Rwanda yatsinze Estonia ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma, ifite intego zo kuzitabira Igikombe cya Afurika cya 2027 kizakirwa na Kenya ifatanyije na Tanzania na Uganda.





