Abakinnyi b’intoranywa bavuye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, bagiye guhurira mu irushanwa mpuzamahanga ry’Iteramakofe rya Kigali Fight Night riteganyijwe mu ijoro rya tariki ya 28 Werurwe 2026.

1d5d6e0e8ad830f32a09058e929a42

Kigali Fight Night ni rimwe mu marushanwa akomeye y’Iteramakofe akinwa mu Rwanda, dore ko riheruka kuba mu mwaka ushize wa 2025, gusa rikaba ryari ryiganjemo Abanyarwanda.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

Kuri iyi nshuro ryongeyemo abakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda benshi, ndetse rikazaba rikomatanyije n’igitaramo kuko rizaba ririmo abanyamuziki bazafasha abarikurikiye kurushaho kwidagadura.

Kuri iyi nshuro rizabera mu ihururo ry’imihanda hafi ya Kigali Convention Centre na Kigali Height, umwanya watunganyijwe n’Umujyi wa Kigali kugira ngo ujye uberamo ibikorwa bya siporo bikomeye.

Iyi mikino yateguwe n’ikigo cy’imikino cya Silverback Sports, izitabirwa n’abakinnyi bazaturuka muri Uganda, Cameroun, Gabon, Tanzania, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Malawi n’u Rwanda.

Iri rushanwa rizitabirwa n’abatoza bakomeye mu Iteramakofe barimo abaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bagamije kureba impano z’umukino w’Iteramakofe ziri muri Afurika.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, Ntwari Bashir, yavuze ko iri rushanwa ari amahirwe ku bakinnyi b’Abanyarwanda ndetse n’iterambere ry’umukino.

Ati “Kigali Fight Night irenze kuba ijoro ry’imikino y’Iteramakofe. Ni ikiraro kivana abakinnyi bo mu Rwanda ku gukina bitari kinyamwuga, baba abanyamwuga ku buryo bigaragaza hanyuma Isi yose ikabamenya.”

“Ibikorwa nk’ibi rero kandi bidufasha kubaka umukino wacu, kuzamura urwego rw’amakipe yacu, kuzamura impano no kongera amarushanwa akomeye mu Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa Silverback Sports, Jermaine Burke, yavuze ko iri rushanwa ari amahirwe kuri benshi usibye abakinnyi.

Ati “Kigali Fight Night ntabwo ari Iteramakofe gusa. Ni uburyo bwo kwifashisha siporo hanyuma abakinnyi bakunguka, ishoramari rigakorwa ndetse n’abaturage bakagira imibereho myiza.”

54913792614 12eb5d2e8a b a1a24

“Kuzana abakinnyi n’abatoza bakomeye ni ukwereka amahanga ko u Rwanda rushobora kuba ahantu heza ho gutegurira amarushanwa akomeye mu Iteramakofe.”

Imikino ikomeye iteganyijwe harimo uwa Tamba Merlin (Cameroun) na Yusufu Changarawe (Tanzania), Jerry Katamba (DRC) na Ali Mkojani (Tanzania), Kingbo Hans (Gabon) na Taafu Odoyi (Uganda).

Hari kandi imikino yo mu cyiciro cy’abagore, aho Daniella Muleketsi (DRC) azakina na Martha Akinyi (Uganda) naho Nene Joy Ojo (Nigeria) ahure na Leila Yazidu (Tanzania).

U Rwanda ruzaba rufitemo abakinnyi barindwi batabigize umwuga. Aba ni bo bazatangira gukina, dore ko amarembo azafungurwa saa Saba z’Amanywa, imikino itangire saa Munani kugeza saa Yine z’Ijoro.

Amatikeari mu byiciro bitatu, aho Diamond Ringside ari ibihumbi 120 Frw, Platinum VIP ikagura ibihumbi 60 Frw, naho Gold Regular ikishyurwa ibihumbi 12 Frw.

54913847105 19334be8d3 b 798b8
54913542831 d902d33010 b 2c01c

Abafana bakunda imikino y’Iteramakofe barahishiwe

Related Posts

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Thank you for reading this post, don’t…

Read more

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Abinyujije mu ibaruwa ifunguye yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye ari gutera akabariro. Thank you for reading this post, don’t forget to subscribe! Ni…

Read more

You Missed

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

Ibyaha Yampano akekwaho byageze kuri birindwi

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

U Buhinde: Inkubi y’umuyaga yishe abantu 90

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Yampano yasabiye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Pfizer yamaganye abatangaje ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rutera Hantavirus

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Bostwana (Amafoto)