
Ikigo gitanga serivisi zo gutunganya no kubika ibicuruzwa bikenera ubukonje bwihariye, Cold Solutions Rwanda, cyatangaje ko cyafunguye inzu itangirwamo izo serivisi iri ku buso bwa meterokare 1.400, izakurikirwa no gufungura igice cya kabiri cyayo mu mwaka utaha.
Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!
Iyo nzu iri mu Cyanya cy’Inganda cya Kigali (Kigali Special Economic Zone) i Masoro, ikaba yaragenewe ingengo y’imari ya miliyoni 25-30 z’Amadolari ya Amerika ubwo izaba yuzuye yose mu 2027.
Inzu yafunguwe ni igice cya mbere gitungayirizwamo ibicuruzwa mbere yo koherezwa mu mahanga ikaba ari igice cy’umushinga mugari ugamije guteza imbere ibikorwa byo kubika no kohereza ibicuruzwa bikenera gukonjeshwa, cyane cyane imboga n’imbuto zoherezwa mu mahanga ariko n’bindi ibiribwa.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Cold Solutions Rwanda, Julie Igiraneza, yavuze ko ubu bamaze gufungura inyubako ifite ubuso bwa meterokare 1.400 iziwi nka ‘packhouse’ icyo kigo gikoreramo. Izajya ifasha mu kwakira, gutoranya no gutunganya umusaruro w’imboga n’imbuto mbere yo koherezwa ku masoko yo hanze.
Yagize ati “Iyi packhouse izafasha abohereza imboga n’imbuto mu mahanga kubona serivisi zinoze zo kuzitunganya no kuzibika mu buryo bwizewe ariko inyubako izaba afite n’aho kuzikonjeshereza yo aracyubakwa izuzura mu 2027.”
Yasobanuye ko iyo nyubako yindi na yo niyuzura izajya yakira umusaruro uvuye mu mirima ugatoranywa, ugatunganywa hanyuma ugakonjeshwa ku bipimo byabugenewe mbere yo gupakirwa no koherezwa ku masoko mpuzamahanga.
Igiraneza yagaragaje ko kandi izaba ifite ikoranabuhanga rigezweho ririmo uburyo bwo kugenzura ububiko hifashishijwe mudasobwa, uburyo bwo gukonjesha bwihuse buzwi nka ‘blast chilling’ na ‘blast freezing’. Izajya ikonjesha kugeza kuri -40°C.
Yongeyeho ko iyo nyubako niyuzura izanafasha cyane abohereza imboga n’imbuto mu mahanga, inganda zitunganya ibiribwa ndetse n’abacuruza imiti ikenera kubikwa mu bukonje bwabugenewe.
Ati “Hari abacuruza imiti bagira ikibazo cyo kurangura myinshi kuko babura aho bayibika mu bukonje bugenwe. Iki kigo kizabafasha kuyibika neza bityo babashe kuzana imiti ihagije ibikwe neza.”
Umuyobozi Mukuru wa Cold Solutions Rwanda, Azhar Rifai, yavuze ko iyo ‘packhouse’ yafunguwe ndetse n’icyo gice cya kabiri kiri kubakwa mu Rwanda bizafasha cyane mu guteza imbere urwego rwo kubika no gutwara ibicuruzwa bikenera gukonjeshwa.
Ati “Iyi nyubako ya ‘packhouse’ iri ku buso bwa meterokare 1.400 ni intambwe ikomeye mu kubaka urwego rukomeye rufite ubushobozi bwo kubika no kohereza ibicuruzwa bikenera gukonjeshwa mu Rwanda no mu karere.”

Cold Solutions Rwanda ni igice cy’mushinga mugari witwa ARCH Cold Solutions East Africa Fund, ucungwa n’ikigo cy’ishoramari cyo mu Bwongereza cyitwa ARCH Emerging Markets Partners, kigamije guteza imbere ibikorwa byo kubaka ububiko bukonjesha ibicuruzwa mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Umuyobozi Mukuru wa ARCH Emerging Market Partners, Fredd Kambo yavuze ko icyo kigo gishya gikonjesha mu Rwanda kizaba igisubizo mu guhererekanya ibiribwa bikeneye gukonjeshwa kuko kizajya gifasha mu kubika ibicuruzwa bijya hafi nko hagati mu mijyi, abijya mu ntera ndende ndetse n’ibyoherezwa mu mahanga
Biteganyijwe ko iyo nyubako iri kubakwa izafasha cyane mu kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu kubika umusaruro w’ubuhinzi n’ibiribwa, kugabanya igihombo gituruka ku kwangirika kw’ibicuruzwa ndetse no guteza imbere ubucuruzi bwo kohereza umusaruro mu mahanga.








